
CBIM : Kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina mu ngimbi
Mu kigo cy’amashuri cya G.S. Muyange, mu Karere ka Kicukiro, urubyiruko rw’ingimbi ruratozwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina binyuze mu nyigisho zo gutoza abahungu kuzaba abagabo bahamye(Coaching Boys into Men).
Aba bahungu batozwa kwimakaza imico myiza y’ubumuntu,bigakorwa binyuze mu mukino w’umupira w’amaguru hagamijwe ku ikubitiro gutuma abakobwa biga muri iki kigo ndetse no hanze yacyo biyumva batekanye.
Thierry Nahimana, Hussein Cyusa, Murenzi Ufitimana, na Janvier Mayanja ni bamwe mu rubyiruko rw’abakinnyi bahawe inyigisho muri gahunda ya Coaching Boys into Men (CBIM) bikabatera kwiyambura imyumvire y’uko “ubugabo bugaragarira mu kugira amahane n’urugomo” kandi ibi byatumye baba abavugizi b’impinduka nziza mu muryango.
Mbere yo guhugurwa ku nyigisho ya CBIM mu mushinga USAID/Igire-Wiyubake, aba basore bari bafite imyumvire mibi ku bagore muri rusange, by’umwihariko ku bakobwa biganaga. Bose bumvaga ko abakobwa ari abanyantege nke kandi ko badashoboye ndetse bagenewe gukora imirimo yo mu rugo gusa nk’uko babitangamo ubuhamya.
Thierry ati :“Najyaga mbwira bagenzi banjye bakinnye nabi mu kibuga ko bakina cyangwa biruka nk’abakobwa, mbifata nk’igitutsi. Numvaga abakobwa ntacyo bamaze ugereranyije natwe abahungu,”
Inyigisho ya CBIM, imara ibyumweru 12, igamije gutoza ingimbi kuzaba abagabo bafite ubumuntu, bumva agaciro ka buri wese, kandi baharanira umuryango uzira ihohotera iyo riva rikagera.
By’umwihariko, izi nyigisho zifashishwa mu kubatoza kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina binyuze mu mushinga wa USAID/Igire-Wiyubake, ushyirwa mu bikorwa na YWCA Rwanda mu mirenge 10 igize karere ka Kicukiro.
Inyigisho za CBIM zitangwa mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye binyuze mu mupira w’amaguru aho abakinnyi(abafatanyabikorwa) bazihabwa n’abatoza bahuguwe kandi basanzwe ari abarezi babo.
Nk’uko aba bahungu babyivugira, mbere y’uko bahabwa inyigisho za CBIM, batotezaga abakobwa ndetse n’abana b’abahungu bato barusha imbaraga yaba ku ishuri cyangwa abo baturanye kugira ngo bigaragaze nk’abagabo b’”inkwakuzi”.
Mayanja avuga ko mbere yari umuntu uhoza umujinya cyane kuri mushiki we, ku buryo rimwe yamukubise kubera ko ataramutegurira ibiryo ku meza ku gihe.
Ati :“Nari umuntu utitwara neza kuri mushiki wanjye ndetse n’abo twigana b’abakobwa narabandagazaga, nkabafata nk’abari mu rwego rwo hasi bategetswe gusa kumvira,”
Mayanja arakomeza ati :…”Ibi byose byarahindutse nyuma yo guhugurwa.Ubu nigisha bagenzi banjye kwiyubaha no guha agaciro abakobwa,”
Uru rubyiruko rwose ruhuriza ku kuba abakobwa bashoboye mu buryo bumwe n’abahungu, ndetse hari ibyo abakobwa bashobora gukora neza kurusha bagenzi babo b’abahungu baramutse bahawe amahirwe angana.
Bavuga ko ubu barushanwa n’abakobwa mu ishuri no mu kibuga mu buryo bwiza, bagakora imirimo yo mu rugo kimwe na bashiki babo, ndetse ko barushijeho kwita ku bandi bana, cyane cyane abato bafatwa nk’abanyantegenke.
Icyifuzo cyabo ni uko abandi bahungu benshi bahugurwa ku nyigisho za CBIM kugira ngo nabo bunguke ubumenyi nk’ubu ndetse barusheho gucengerwa n’ uburenganzira bwa muntu cyane ku ngingo irebana n’uburinganire n’ubwuzuzanye, ndetse n’amategeko ahana akanakumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda.
Kuri Ufitimana nawe wahawe aya mahugurwa ngo inzozi ze ni ukuba umubyeyi mwiza, umugabo mwiza, ndetse n’umwenegihugu uharanira iterambere ry’igihugu cye.
Olivier Njyanabo, umutoza w’inyigisho za CBIM akaba n’umwarimu kuri G.S. Muyange, yemeza ko izi ngimbi zagize impinduka zikomeye mu mitekerereze yabo nyuma yo guhugurwa.
Yongeraho ko nawe hari byinshi yahinduye mu myumvire ye bwite,bityo akifuza ko inyigisho za CBIM zagezwa ku mubare munini w’abahungu mu Rwanda kugira ngo zibafashe kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina nka kimwe mu bibazo byugarije u Rwanda.
Leave a comments